Nugururiye Inyange (3) :

Umusatsi uyumbuje nk'umusereko
Uva mu ruhanga uhunda ibitugu,
Agize ngo atange nti « reka utembe.»
Naho ubwo rya josi ry' umutarati,
Uko yariteretse ngo andangamire,
Agasa na ya nkuba ya Rusine
Ikoreye ishaka kuvuna sambwe.

Njya kumusezeraho musekera,
Ansubiza asanga urwo rwererane,
Dusa n'abibagiwe iby' ijambo
Ngo kujijuka ni ugutuza,
Si ugutondekanya amahomvu,
Si ugucika uruhondogo.
Burya guceceka si ubucucu
Ni ugucengerwa n'ibyo uzi,
Maze ugacira imbere ugatuza
Ugatana usanga irikuri mu nda
Kubikura ubuhoro bwawe.

Naramubwiye nti : «curika ingohe » ;
Ngo azicurure nti : «zana ibyano,
Ndore ibyo byiza byagusabye. »
Ati « juru ryanjye ijoro ni ryinshi. »
Nti «reka ryire rishyire kera
Ndabona ryose ryizihiye ishya. »
Uwarisibiza na gatanu,
Ntabwo naganya amanywa cyane
Kandi mbikiriye inyenyeri
Isumbya izuba kwaka inzora.

Yarahagurutse arinanura,
Inyeri zicika inyinya aracira.
Ati «mvumye uzajya akuvuga nabi »
Agarutse hino atega nk' inyambo,
Nti «umenya inyange ibyina umutaho ».
Sinamutinza mugwa mu byano,
Tumara umwanya muvunya ihobe.
Ingohe zireka indoro irahonga
Ijosi aragondeka ati « uragwire ».

Source : Sipiriyani Rugamba.


Urundi rutonde
Urukumbuzi rwa Sekarama (1) :
Intege z'ubusaza za Sekarama :
Nugururiye Inyange (1) :
Sekarama asaba umwambaro :
Marebe atemba amaribori (1) :
Nyambo iruta ibigarama (1) :
Nacumuye iki Mwimanyi ? (1) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (1) :
Naje kubika u Burundi (1) :
Umunyamerwe (1) :
Naje kubara inkuru (1) :
Indyoheshabirayi (1) :
Ibyiruka rya Maheru (1) :
Iriburiro ku bisigo :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 1 :
Indyoheshabirayi (2) :
Indyoheshabirayi (3) :
Indyoheshabirayi (4) :
Indyoheshabirayi (5) :
Indyoheshabirayi (6) :
Indyoheshabirayi (7) :
Indyoheshabirayi (8) :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 2 :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 3 :
Marebe atemba amaribori (2) :
Marebe atemba amaribori (3) :
Marebe atemba amaribori (4) :
Marebe atemba amaribori (5) :
Marebe atemba amaribori (6) :
Marebe atemba amaribori (7) :
Nacumuye iki Mwimanyi ? (2) :
Naje kubara inkuru (2) :
Naje kubara inkuru (3) :
Naje kubara inkuru (4) :
Naje kubika u Burundi (2) :
Naje kubika u Burundi (3) :
Naje kubika u Burundi (4) :
Naje kubika u Burundi (5) :
Ibyiruka rya Maheru (2) :
Ibyiruka rya Maheru (3) :
Ibyiruka rya Maheru (4) :
Ibyiruka rya Maheru (5) :
Ibyiruka rya Maheru (6) :
Ibyiruka rya Maheru (7) :
Ibyiruka rya Maheru (8) :
Ibyiruka rya Maheru(11) :
Ibyiruka rya Maheru (9) :
Ibyiruka rya Maheru(10) :
Ibyiruka rya Maheru(12) :
Indyoheshabirayi (9) :
Indyoheshabirayi(10) :
Indyoheshabirayi(11) :
Indyoheshabirayi(12) :
Indyoheshabirayi(13) :
Indyoheshabirayi(14) :
Indyoheshabirayi(15) :
Indyoheshabirayi(16) :
Indyoheshabirayi(17) :
Indyoheshabirayi(18) :
Indyoheshabirayi(19) :
Indyoheshabirayi(20) :
Indyoheshabirayi(21) :
Indyoheshabirayi(22) :
Indyoheshabirayi(23) :
Indyoheshabirayi(24) :
Indyoheshabirayi(25) :
Indyoheshabirayi(26) :
Indyoheshabirayi(27) :
Indyoheshabirayi(28) :
Indyoheshabirayi(29) :
Nugururiye Inyange (2) :
Nugururiye Inyange (3) :
Nyambo iruta ibigarama (2) :
Nyambo iruta ibigarama (3) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (2) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (3) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (4) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (5) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (6) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (7) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (8) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (9) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(10) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(11) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(12) :
Umunyamerwe (2) :
Urukumbuzi rwa Sekarama (2) :